Header Ads

  • Izigezweho

    Ibisakuzo nyarwanda - Igice cya 6

    SAKWE SAKWE!

    1. Gacika gasubiraho = Urwara
    2. Gacika kabaho = Umusatsi
    3. Gacika kabaho = Urukangaga
    4. Gahirima aguye i Buheza = Intore y’amahingura
    5. Gaju iriruka ntirenga = Umukenke
    6. Gakore bakwice = Agakono k’inzara
    7. Gakubise ngaru gaca mu masaka gasama Kigeri = Agafuni kabagurura amasaka
    8. Gakubite ugakubiranye = Agakono k’amapfa
    9. Gashinze i Gasebeya = Akarizo k’ihene
    10. Gatamu irabyina mu gatabire = Ikibwana cy’imbwa mu masinde
    11. Gatereye Shyashyari kamanuka Shyashyari gatuma ku bakobwa bo kwa Sangara ngo sakwe! = Agahurura ku nzira
    12. Gatereye Shyashyari kamanuka Shyashyari gatuma ku bakobwa bo kwa Sangara ngo sakwe! = Agahurura ku nsina
    13. Gatinze kazaryoha = Agatuba k’uruhinja
    14. Gatinze kazaza = Akaboro k’uruhinja
    15. Gatitiba ihetse kabutindi = Umuzungu ku ipikipiki
    16. Gaturutse ikuzimu gashyushye = Akana k’insina
    17. Gatukura katokeje = Umwana w’ifundi
    18. Gihegege mushiki wa Ntare = Akabeba mu buki
    19. Gihe umunzeri = Umuhinzi umwe mu murima
    20. Gikubise ingaru kibuguza ingabo = Ikigore kivuye mu mazu kenshi
    21. Gikubise ngaru kigaruza Ngaruye kiraza gishyatama aho = Ikigore cy’ikiva nzu
    22. Gishyuha kitotsa = Umusuzi
    23. Gishyuha kitotsa = Amabyi
    24. Gitimbe ucyegure = Ikiba cy’ubwatsi
    25. Gitsimba igiheneko = Igitama cyaguye mu mukokwe
    26. Gituku mu gitebo = Umuzungu mu modoka
    27. Guhora mu murima si ko guhunika ibigega = Umusambi


    1 comment:

    1. Get a $200 Bonus at Harrah's Casino in Las Vegas
      The new Harrah's Casino casino-roll.com is 출장안마 one of the aprcasino most well-known Las Vegas-style casino resorts. It features a full-service gri-go.com spa, a full-service spa poormansguidetocasinogambling.com and

      ReplyDelete

    Andika hano igitekerezo cyawe!

    Post Top Ad

    Post Bottom Ad