Header Ads

  • Izigezweho

    Ibisakuzo nyarwanda - Igice cya 3

    SAKWE SAKWE!


    1. Ca bugufi baragosora = Ifundi mu murama
    2. Ca bugufi tugeze mu manga = Amaguru y’abagufi
    3. Ca bugufi turase Bigungira = Umugunguzi
    4. Ca bugufi turase Rugingira = Ifundi ku rukoma
    5. Ca bugufi uce nyokobukwe indiba y’innyo = Igikoro
    6. Cyagize amenyo cyabamaze = Ikinyankari
    7. Cyakwica cya Mburamatare = Isitare
    8. Cya mbiri mbiriri cya mwiza wa so = Igiteke mu nkono
    9. Cyamutimbatimba cya ngoma y’abatindi = Igitoki n’amakoma
    10. Cyamusamasama cyamunumanuma inka z’umwami zirasana zirahira = Ikiyiko ku mbehe
    11. Cyasamye kitaryana = Ikiryango cy’inzu
    12. Cyatanze umuzungu kwambara karavati = Icyiyoni
    13. Cyunamiye i Ngozi = Igitoki cyunamiye amabyi
    14. Cyimitse ingere gihetse Rwigema kigiye gusumba Tarasi umwami w’i Gisaka = Ikigori





    No comments

    Andika hano igitekerezo cyawe!

    Post Top Ad

    Post Bottom Ad