Header Ads

  • Izigezweho

    Ibisakuzo nyarwanda - Igice cya 7

    SAKWE SAKWE!


    1. Hagarara hakuno mpagarare hakurya duterane ibidashyika = Ibipfunsi
    2. Hagarara mu itahe nanjye mpagarare mu itongo = Intashya
    3. Hagarara mu mpinga uhamagare wa mugabo w’urugangazi uti : Minyaruko ya Nyamikenke aragusize = Amata n’umutsima,
    4.  Hagarara mu mpinga uhamagare wa mugabo w’urugangazi uti : Minyaruko ya Nyamikenke aragusize = Inyama n’umutsima
    5. Hagarara mu mpinga uhagaritswe n’umugabo utakuruta = Imbaragasa
    6. Hagati ya Gacu na Mpanga hazi bake = Uruheri mu gihata
    7. Hakurya biraheneranye = Ibihaza
    8. Hakurya hena, hakuno hena = Abagore babagara
    9. Hakurya mu gihuku = Ikizu kitarimo abantu
    10. Hakurya ngo dondi no hakuno ngo dondi = Abakomyi b’insyo
    11. Hakurya no hakuno ngo barubaru = Urubura mu masaka
    12. Hapfuye Senkopfu hasigara Semfunda = Umugondoro w’igishyimbo
    13. Haruguru ziraterana ay’imbogo = Amahururu y’ababi
    14. Hepfo aha hanyuze impehe = Inzuki zitagira urwiru,
    15. Hepfo aha hanyuze impehe = Ingabo zitagira umutware,
    16. Hepfo aha hanyuze impehe = Inka zidafite imfizi, 
    17. Hepfo aha hanyuze impehe = Abagore batagira abagabo, 
    18. Hepfo aha hanyuze impehe = Abagore batagira ingori
    19. Hepfo aha rurakubana = Umusaza cyangwa umukecuru n’agashyitsi
    20. Hepfo isanane haruguru isanane = Amano y’inanga
    21. Hepfo macibiri haruguru macibiri = Amabondo y’ihene
    22. Hepfo nyagakambwe na nyagakecuru barapfumbatanye = Igishyitsi cy’umusave n’umubirizi
    23. Hepfo rurakururana = Impatwe z’umusaza
    24. Hepfo zirabyina urungora = Urugoyi rw’ibishyimbo
    25. Hi hi hi = Igikecuru cyisutseho igisururu
    26. Hirika i Kanombe = Ibitoki mu rwina (mu ntabo)
    27. Hirya hariya hari imizo n’iminzenzi = Isogo n’inyabutongo
    28. Hirya karahiye no hino karahiye hasigaye rukumbi rwa Sasa = Inzira
    29. Hirya nakubira no hino nakubira = Amabondo y’ihene
    30. Hirya y’ishyamba hari agashahura abagabo = Umusoro
    31. Hirya umuhanda no hino umuhanda = Ururimi hagati y’amenyo
    32. Hita i Nyarubuye mpite mu Mbiyo tuzahurire I Nyanza = Urubariro.


    No comments

    Andika hano igitekerezo cyawe!

    Post Top Ad

    Post Bottom Ad