Header Ads

  • Izigezweho

    Ibisakuzo nyarwanda -Igice cya 11

    SAKWE SAKWE!


    1. Maganyiro = Inkingi yo ku musego
    2. Maguru aca inkanda nyirashyano = Amaguru y’umusambi
    3. Maguru ijana kabuno kaboze, hembe rimwe = Inzu
    4. Mahuhu hakurya = Inzu irimo ubusa
    5. Makasi ihuye n’indi = Ibuye n’umutarimba
    6. Mama arusha nyoko gukimbagirira inkanda = Inda mu ihururu
    7. Mama arusha nyoko amabuno = Intembatembe
    8. Mama arusha nyoko ibikinga = Uruhiza
    9. Mama arusha nyoko kunogera inkanda = Umusambi,
    10. Mama arusha nyoko kunogera inkanda = Ikinyabwoya
    11. Mama arusha nyoko kuzinga inkanda = Umwumba w’urukoma
    12. Mama arusha nyoko kwambarira abakwe = Uruhu rw’intama
    13. Mama arusha nyoko kwambara inigi zera = Icyiyoni
    14. Mamahinda mamahi = Amahinda y’inkuba
    15. Mapfumfuramanyoni = Amahembe
    16. Matana wa vure = Ikirago
    17. Mbanda imbaraga = Ikinyoro mu rubavu
    18. Mbe muganga aho wicariye nturuha akabuno = Inkono ku ziko
    19. Mbindigira agiye i Nyanza = Irobe n’umutsima
    20. Mbonye inkoni nziza mbura inzira ngo njye kuyica = Kudashobora kurongora mushiki wawe
    21. Mbonye umusore w’i Gisaka asomera igisate cy’umutsima = Umurabyo
    22. Mbyutse kare mbona umuzimu wambaye intorezo = Imbwa ifite igufa
    23. Mennye inkuba nyihambiriza indi = Igitoke n’amakoma yacyo
    24. Mfite abakobwa kuva ku ngoma ya Gahindiro n’ubu ntibararamukanya = Inkombe z’uruzi
    25. Mfite abana bakicara ku ntebe imwe = Igitsina cy’amateke
    26. Mfite abana nkabasiga nkabanogereza nkabasubiza mu nda = Imyambi mu mutana
    27. Mfite abana ntiwababara = Uburo
    28. Mfite abana ntiwamenya uwavutse mbere = Ibishyiga
    29. Mfite akagore karusha nyoko kurunga = Akayuki
    30. Mfite ibiti imizi yabyo yakuze ijya hejuru, amashami yabyo areba hasi = Ubwanwa
    31. Mfite igihugu cy’abagabo gusa = Ibigori bifite imisatsi
    32. Mfite ihene aho iziritse ntawe uhita atayiseguye = Umunyinya
    33. Mfite imfizi yihariye ishyanga rya yonyine = Agahinda mu mutima
    34. Mfite ingungu ebyiri zinyambutsa uruzi iteka = Amaso
    35. Mfite inka ni rusimbuka-migina = Imboni
    36. Mfite inka yica ikiri nto = Isovu
    37. Mfite umwana akarara aryamye akirirwa aryamye = Ikirago
    38. Mfukumfuku yatura so ku mucaca = Umusemburo
    39. Minyaruko aranyarutse Ruganzu ati: ndindira aho = Igikoba n’umutsima
    40. Minyaruko ati: hi! Rugambarara ati: narakaye = Intore n’amata
    41. Mpagaze aha ndora amenyo ya Ruganzu = Ibikingi by’amarembo
    42. Mpagaze hano nkubita inkoni yanjye i Buzi = Umurabyo
    43. Mpagaze ku gashyinga ndashyenga = Inkware
    44. Mpagaze ku gasozi mbona abagore bambaye impeta bose = Uruyange rw’amashaza
    45. Mpagaze ku gasozi mpaga amatama nti amata y’abashumba yabuze = Umwumano w’ishashi
    46. Mpagaze ku gasozi ndasa Rugina mu bihaha = Ikigega kitagira amasaka
    47. Mpagaze ku gasozi nti: bahinzi baho baho = Intuku z’amasaka
    48. Mpagaze ku gasozi nti: bana banjye murizihiwe = Amasaka y’umuterero,
    49. Mpagaze ku gasozi nti: bana banjye murizihiwe =  Inka zirisha mu mubande , 
    50. Mpagaze ku gasozi nti: bana banjye murizihiwe = Insina zikaragiye
    51. Mpagaze ku gasozi nti: behu! = Abarinzi b’inyoni,
    52. Mpagaze ku gasozi nti: behu! = Inzara mu bana
    53. Mpagaze ku gasozi nzana ifuro ry’amata = Uruyange rw’amashaza
    54. Mpagaze ku manga Imana izaba impa = Umugore utwite
    55. Mpagaze ku mpinga nti : bana banjye hubika = Amahindu mu mateke
    56. Mpagaze ku rutare ndasa umwambi umara abana b’abatwa = Inzara
    57. Mpagaze mu gahinga mbona Rukara mu kabande = Icyiyoni
    58. Mpagaze mu gahinga mbona Rusengo mu maraka = Inkono itogota
    59. Mpagaze mu mpinga ndizihiza = Umwuho w’amateke
    60. Mpagaze mu irembo mbona Bukoramungabo mu nda = Ikigega kirimo ubusa
    61. Mpagaze mu mpinga ubutogore buramvuna = Umugabo wambaye umwenda mushya
    62. Mpingira mu misozi yose ngasarura mu gipfunsi = Umusatsi
    63. Mpise kwa Rucuku bakocagurana = Ifuni mu mabuye
    64. Mpuye n’Imana yikoreye inyama = Isake
    65. Mpuye n’Imana yikoreye intebu = Ipfupfu ry’imfizi
    66. Mpuye na Mugara = Ikinyabwoya
    67. Mpuye na Ruganzu yikoreye igitebo igitebo cy’inyama = Ibisunzu bya rusake

    No comments

    Andika hano igitekerezo cyawe!

    Post Top Ad

    Post Bottom Ad