Ibisakuzo nyarwanda - Igice cya 1
SAKWE SAKWE!
- Abagwabiro bashinze inteko = Umucaca
- Abakobwa banjye babyina bose = Imirya y’inanga
- Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga = Insina
- Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga = Amateke
- Abakobwa beza baranaga amajosi = Urugoyi rw’ibishyimbo
- Abambari ba Ruhinda bambariye inzogera ikuzimu = Imigozi y’ibijumba
- Abambari ba Ruhinda bambariye inzogera ikuzimu = Inkwana z’amateke
- Abambarantama ba Ntaragonda batwara amacumu bayacuritse = Imirizo y’inka
- Abana b’abarundi barasana bakiri bato = Ifurwe
- Abana ba mukeba bambaye imigoma bose = Ibigori
- Abana banjye bangana bose = Ifundi
- Abana banjye bavuyemo umwe ntiwabimenya = Akatsi ko ku nzu
- Abana banjye bikwije impindu bose = Imirizo y’imbeba
- Abana b’iwacu bicaye ku ntebe imwe = Intoki
- Abana b’umwami baratanguranwa mu ngoma = Inshunzi mu cyansi
- Abana b’umwami bicaye ku ntebe imwe = Inkwana z’amateke
- Abarezi babiri bahuriye mu iriba = Inshunzi z’amata mu cyansi
- Abasore b’i Gisaka barasana bakiri bato = Igisura
- Abatutsi barebare baturutse i Ruganda = Imvura
- Abazungu b’i Bujumbura baca urubanza bunamye = Imigondoro y’ibishyimbo
- Abeza bararamukanya = Ikinyamushongo
- Agacwende kanjye kabaye kure mba ngukoreyemo = Ukwezi
- Agakecuru Nyarudindiri kamanutse i Gacu na Mpanga kikoreye imigoma itanu = Umusambi
- Agakoni kanjye ka rutigatiga nashaka nagatura umwami = Ingabo y’ubuki
- Agakono k’iwacu ni imbungira-mihigo = Agakono k’amanywa
- Agatiritiri kaje kaduruza, kaje kazatina umugabo = Umusoro
- Aha hari agati kadacanwa = Isekuru
- Aha hari agati kadacanwa = Intebe
- Aha hari agati kadacanwa = Igisabo
- Aha hari agati kadacanwa = Imbehe
- Aha hari agati kadacanwa = Umwashi
- Aha hari agati kadacanwa = Umuvure
- Aha hari ubugenge bwatuma, wasera mu ruzi akanzura? –Wacana mu ruzi umuriro ukaka? Watambana ingabo mu rutara? = Radiyo
- Aho Mutara na Mutaga barasaniye haracyari ibishishibano = Inkwana z’amateke
- Aho ndi aha ndareba mu mahaha ya Nkoronko = Ikigega kirimo ubusa
- Aho Rugondo yabagiwe ntihateze kuzashira ibinure = Inkwana z’amateke
- Aho umugabo ahinze ntasarura = Imbaragasa
- Aho wabereye iri wararibonye? = Ubukumi bwa so na nyoko
- Aho wabereye wari waterera Muhangiro? = Ikirunga
- Aho wabereye wataramye ku Karubanda? = Uburiri bw’umwami
- Akababaje umugabo kamurenza impinga = Ifaranga
- Akabingo nyamwishyigure = Ishyari ntiriba rito
- Akaguru k’umuringa akaboko k’umuringa byaterana byabyara umuyumbu = Igihondohondo
- Akangaratete ka terera tugende dore umunsi uragiye = Igare
- Akatagira inka ntikagire umugeni kagura iki ? = Agahanga k’ihene
- Ak’imitana ak’imitari kararenze mu mpinga = Akanyugunyugu
- Aka kagabo ni gato kakwirukana so = Ivubi
- Aka kagabo ni gato kakwirukana so = Uruyuki
- Aka kayira kasiba twashira twese = Inzira ijya mu kigega
- Aka kagabo kakwica so = Agahwa mu rwondo
- Aka kariza so = Akanyarirajisho
- Akari inyuma ya Ndiza urakazi? = Inyana iri mu nda ya nyina
- Akamarimari ka Mparabanyi kaje kamara abagabo gaturutse inyuma y’ijuru = Ifaranga
- Aka Matana aka Matananya karabwiriza inka mu gikombe = Akanyugunyugu
- Akarago kanjye kazinze neza = Umwumba w’urukoma
- Akavumu k’iwacu ni imbungira-mihigo = Akayonga k’amanywa
- Akavumu k’iwacu ni imbimburamahina = Akabehe karagurirwaho
- Akavumu k’iwacu ni imbimburamahina = Umusore ubungira inkumi
- Akayuriyuri ka ntibazirikana inshuti y’urupfu = Ibitotsi
- Akebo ka Dede kariramo Dede wenyine = Umwobo w’inzoka
- Akigize umugozi kakigira umuganda kagashyira umwami mu murwa = Umuhotora
- Akigize umugozi kakigira umuganda kagashyira umwami mu murwa = Umuhoro
- Ako nateye i Mwonga ntikaravayo = Akajyo batereye munsi y’urugo
- Amabuye ya Nyarubuyenge wayabara ntiwayashobora = Ukwezi n’inyenyeri
- Amasaka y’i Murera atukura atarera = Ubuguru bw’inyamanza
- Amenyo abiri = Ibikingi by’amarembo
- Ayiii = Umukobwa ureba iwabo hashya
- Ayiii = Umukobwa ureba agacumu kishe musaza we
- Ayiii = Umukecuru wabuze ikijigo cye
- Ayiii = Igikecuru kimennyeho igisururu
- Ayo macumu yose araterwa ingabo za Rujende = Ifundi
No comments
Andika hano igitekerezo cyawe!