Header Ads

  • Izigezweho

    Ibisakuzo nyarwanda - Igice cya 5

    SAKWE SAKWE!

    1. Fata agahini mfate akandi tujye gusekura umutanoga = Umusenyi
    2. Fata agakoni mfate akandi tujye guherekeza Nyamuhirimanga = Umugore utwite
    3. Fata akebo mfate akandi tujye gusoroma intagwira = Ubwoya bw’inka
    4. Fata ingata ngukorere sangara = Agakenya k’imbaragasa
    5. Fata inkoni mfate indi tujye gukubita Rutabyuka ku mukokwe = Igihu
    6. Fata inkoni ngufi turagiye ku manga = Umusigati
    7. Fata Kagina tuyirase = Ururo
    8. Fata sogokuru atagwa mu ruzi = Umucaca
    9. Fata so ndongore nyoko = Ishoka mu giti
    10. Fata ubwato mfate ubundi tujye kwambutsa ibitayega = Umugore utwite
    11. Fata umuhoro mfate undi tujye gutema ikidatemeka = Umuzi w’urutare



    No comments

    Andika hano igitekerezo cyawe!

    Post Top Ad

    Post Bottom Ad