Imigani y'imigenurano - 01
ABABIRI BAGIYE
INAMA BARUTA UMUNANI BARASANA
ABABIRI BAKIKA
UMWE
ABABIRI
BATERANYA ABEZA
ABABIRI BICA
UMWE
AGAHINDA GASHIRA BAKE
AGAHINDA K’INKOKO KAMENYA INKIKE YATOYEMO
AGAHINDA K’INKONO KAMENYWA N’UWAYIHARUYE
AGAHINDA NTIGASHIRA GASHIRA NYIRAKO YAPFUYE
AGAHINDA NTIKICA KAGIRA MUBI
AGAHINDA NI UKUBURA UWO UKUNDA
AGAHINDA SI UGUHORA URIRA
AGAHINI GAHIMA INDYARYA KABA MU RUTARE RWA KIREBE
AGAHUGU IMANA YAGUSASIYE NTUKARENGA
AGAHUGU K’ABAGORE NTIKABURA AMAZIMWE
AGAHUGU KARIMO INDUSHYI, ABAPFU NTIBABURA AMAZU
AGAHURU GAKOMEYE KIYIMA UMUPFU
AGAHURU GASABYE UMUNTU INYAMA NTAKARENGA
AGAHURU KAGUSABYE AMARASO NTUKARENGA
AGAHURU GAHINYUZA INKUMI
AGAHINDA NI UKUBURA UWO UKUNDA
AGAHWA KARI K’UWUNDI KARAHANDURIKA
AGAKECURU
KARITSE NTIKABURA ABUZUKURU
Uyu mugenurano, abanyarwanda bawuca iyo bashaka kugaragaza ko ubufatanye butanga imbaraga no kugera ku bintu bihambaye. Iyo abantu bumvikanye ku kintu cyangwa bakajya umugambi byanze bikunze bagera ku ntego bihaye kurusha uko baba ari benshi badahuje umugambi.
Uyu mugani mugufi nawo ukoreshwa iyo abanyarwanda bashatse kuvuga ko ubufatanye bw'abantu bwongera imbaraga zabo mu bikorwa byabo. Ibi bikaba binasobanura kandi ko imbaraga z'umuntu umwe ntacyo zakora ku bantu barenze umwe bifatanyije.
Abanyarwanda n'ubwo badashyigikira abakora ikibi, bemera ko n'ubufatanye bw'abantu mu bikorwa bibi bugera ku kibi kitoroshye kugerwaho mu gihe uri nyakamwe cyangwa wagikoze uri umwe. Uyu mugani usobanuye ko ubufatanye bw'inkozi z'ibibi na bwo buzigeza ku musaruro zita mwiza ziba zifuza.
Aha abanyarwanda bashakaga kuvuga ko ubufatanye hagati y'abantu bubongerera imbaraga kurusha kuba nyakamwe cyangwa nyamwigendaho. Bakanguriraga abantu kwibumbira hamwe.
Umuntu acibwa inka iyo hari amakosa runaka yakoze, ikaba impongano y'icyo cyaha cyangwa y'iryo kosa. Uyu mugani usobanuye ko bigoye kubona abantu bagwira rimwe mu ikosa. Umwe ashobora kukosa ariko abo bagendanye bakamucyaha.
ABACURANYE UBUSA
BASANGIRA UBUNDI
Uyu mugenurano usobanuye ko abantu babaranye cyangwa babanye mu bihe bibi badapfa gutandukanywa n'ikije cyose.
ABADAPFUYE NTIBABURA KUBONANA
ABAGABANYE IMBISI (INYAMA) NTIBAGABANA UMUFA
ABAGABO BABIRI NTIBABANA MU NZU IMWE
ABAGABO BARARYA IMBWA ZIKISHYURA(ZIKARYORA)
ABAGIRA AMENYO BARASEKA
ABAGIRA IMPINGO IBIGEGA BIRAGWA
ABAGIRA INYONJO BAGIRA IBIRORI
ABAGIRA IYO BAJYA BARAGENDA REBA : IMBWA IBONYE SHEBUJA
ABAGIYE INAMA IMANA IRABASANGA
ABAHIGA UBUGABO BARATABARANA
ABAHIGI BENSHI BAYOBYA IMBWA UBURARI
ABAHINIYE HAMWE BAHIMA (BAHENDA) ABARI HANZE
ABAHIZI BABIRI NTIBANYURA INZIRA IMWE
ABAJYANAMA BABIRI BISHE UMUJYANAMA UMWE
ABAJYANAMA BACISHIJE UKUBIRI IBYABO NTIBISHYIKA
ABAJYANAMA BISHE IMBWA Y’UMWAMI IRAHERA
ABAJYA INAMA ARI BABIRI BANYAGA INKA Z’ABARASA MUNANI
ABAJYA IMPAKA ARI BABIRI UMWE ABA YIGIZA NKANA
ABAKINGIRANYE INYEGAMO NTIBAKINGIRANA INGABO
ABAKIRANYE NTIBAHISHANYA IBIBUNO
ABAKOBWA NI NYAMPINGA
ABAKUNDANYE BARAJYANA
ABAKUNDANYE NIBO BANGANA
ABAKUNZI BAZA BISHIZE
ABAKWE NI ABAMBERE, IBYA-NYUMA BICA AMAZURU
ABANA BA SAMUSURE BAVUKANA ISUNZU
ABANA BASANGIRA IBERE NTIBASANGIRA UMUGISHA
ABANA NI BABIRI: GAHANWA NA GAHANNYI
ABANA NI BATATU : UWIBWIRA, UBWIRWA NA TERERIYO
ABAHANGA BABIRI NTIBOTSA IGIHAHA
ABANGANYA UBWENGE BASA NTIBABANA
ABANTU N’IBINTU NI MAGIRIRANE
ABARYI B’IMIGONGO BARIBWIRE
ABASANGIRA BASHONJE NTAWUSIGARIZA UNDI
ABASANGIRA BASIGANA IMBYIRO
ABASANGIRA UBUSA BITANA IBISAMBO
ABASANGIYE IMFIZI NTIBASEKANA INKUKU. CG : NTIBASEKANA AMAHEMBE
ABASA BARASANGIRA
ABASWA NTIBEREKWA IMISHINGA
ABATANYE BADATATA BARASUBIRANA
ABATERANYE IMIGERI NTIBAHISHA N’AMABYA
ABATURANYE BABYARANA ABANA BASA
ABATUTIRA BATONGANA BATURA UKUBIRI
ABAVANDIMWE IYO BAVUMBITSE AKARENGE UVUMBURAMO AKAWE
ABEGEREYE URUGANDA NTIBABURA URWAVUMBA
ABEREKERANYE NTIBABURA KWENDANA
ABEZA BA RUGURU BASEKA IBIMUGA BISHINYIKIYE MU KABANDE
ABIBESHYA B’I MUKARANGE BAGIRA NGO NYIRAGUHEKA NI
NYIRASENGE
ABISHUNGA B’I MUKARANGE BAGIRA NGO NYIRAGUHEKA NI
NYINAWABO
AB’IMBWA BIFUZA KO BWACYA
ABORO BABIRI NTIBASANGIRA UMWERERA
ABORO BASERA GUHANYA
ABO NTEKERA IMPENGERI NIBO BANTERA AMABUYE
ABONYE ISHA ITAMBA ATA N’URWO YARI YAMBAYE
ABOTANYE KERA NTIBAHISHANA AMABYA
ABO UMWAMI YAHAYE AMATA NI BO BAMWIMYE AMATWI
ABWIRWA BENSHI AKUMVA BENE YO
ACURITSE INKANDA NTACURITSE UMUTIMA
AGACA AMAKUNGU NI UKWIMA UWARUGENDAGAMO
AGACIRO GAKE KARUTA AKAMARO GAKE
AGACUMU GAHABWA AGAHARI, NA HO AGAHARARUTSWE GAHABWA
AGAHINI
AGACUMU KAZAGUHORERA (KAZAHORERA UMUGABO) NTUMENYA
UWAGACUZE
AGAHANA IMBWA NI AGASHARIRA
AGAHANGA K’UMUGABO GAHANGURWA N’UWAKAREMYE
AGAHANGA K’UMUGABO GAHUMA KATAVUZE
AGAHANGO GATO KARUTA UMUGENDERANO
AGAHARARO NTIKABUZA AGAHARARUKO
AGAHARAWE GAHABWA AGAHARI, NAHO AGAHARARUTSWE GAHABWA
AGAHINI
AGAHIMBAZA UMUSYI KABA MUNSI Y’INGASIRE
AGAHINDA GAHIMA INDYARYA KABA MU RUTARE KWA RWIREBE
AGAHINDA GASHIRA AKANDI KARI ITUMBA
ABADAPFUYE NTIBABURA KUBONANA
ABAGABANYE IMBISI (INYAMA) NTIBAGABANA UMUFA
ABAGABO BABIRI NTIBABANA MU NZU IMWE
ABAGABO BARARYA IMBWA ZIKISHYURA(ZIKARYORA)
ABAGIRA AMENYO BARASEKA
ABAGIRA IMPINGO IBIGEGA BIRAGWA
ABAGIRA INYONJO BAGIRA IBIRORI
ABAGIRA IYO BAJYA BARAGENDA REBA : IMBWA IBONYE SHEBUJA
ABAGIYE INAMA IMANA IRABASANGA
ABAHIGA UBUGABO BARATABARANA
ABAHIGI BENSHI BAYOBYA IMBWA UBURARI
ABAHINIYE HAMWE BAHIMA (BAHENDA) ABARI HANZE
ABAHIZI BABIRI NTIBANYURA INZIRA IMWE
ABAJYANAMA BABIRI BISHE UMUJYANAMA UMWE
ABAJYANAMA BACISHIJE UKUBIRI IBYABO NTIBISHYIKA
ABAJYANAMA BISHE IMBWA Y’UMWAMI IRAHERA
ABAJYA INAMA ARI BABIRI BANYAGA INKA Z’ABARASA MUNANI
ABAJYA IMPAKA ARI BABIRI UMWE ABA YIGIZA NKANA
ABAKINGIRANYE INYEGAMO NTIBAKINGIRANA INGABO
ABAKIRANYE NTIBAHISHANYA IBIBUNO
ABAKOBWA NI NYAMPINGA
ABAKUNDANYE BARAJYANA
ABAKUNDANYE NIBO BANGANA
ABAKUNZI BAZA BISHIZE
ABAKWE NI ABAMBERE, IBYA-NYUMA BICA AMAZURU
ABANA BA SAMUSURE BAVUKANA ISUNZU
ABANA BASANGIRA IBERE NTIBASANGIRA UMUGISHA
ABANA NI BABIRI: GAHANWA NA GAHANNYI
ABANA NI BATATU : UWIBWIRA, UBWIRWA NA TERERIYO
ABAHANGA BABIRI NTIBOTSA IGIHAHA
ABANGANYA UBWENGE BASA NTIBABANA
ABANTU N’IBINTU NI MAGIRIRANE
ABARYI B’IMIGONGO BARIBWIRE
ABASANGIRA BASHONJE NTAWUSIGARIZA UNDI
ABASANGIRA BASIGANA IMBYIRO
ABASANGIRA UBUSA BITANA IBISAMBO
ABASANGIYE IMFIZI NTIBASEKANA INKUKU. CG : NTIBASEKANA AMAHEMBE
ABASA BARASANGIRA
ABASWA NTIBEREKWA IMISHINGA
ABATANYE BADATATA BARASUBIRANA
ABATERANYE IMIGERI NTIBAHISHA N’AMABYA
ABATURANYE BABYARANA ABANA BASA
ABATUTIRA BATONGANA BATURA UKUBIRI
ABAVANDIMWE IYO BAVUMBITSE AKARENGE UVUMBURAMO AKAWE
ABEGEREYE URUGANDA NTIBABURA URWAVUMBA
ABEREKERANYE NTIBABURA KWENDANA
ABEZA BA RUGURU BASEKA IBIMUGA BISHINYIKIYE MU KABANDE
Umutima wababaye uhora ubabara kabone nubwo haba akantu gato karawushengura.
AGAHINDA GASHIRA BAKE
Umutima wababaye igihe kirekire ntushobora gukira ibikomere mu buryo bwuzuye. Umuntu arinda apfa akibuka ikintu cyose cyamubabaje.
AGAHINDA K’INKOKO KAMENYA INKIKE YATOYEMO
Agahinda kawe n'ibyishimo byawe bimenywa gusa n'abo muhorana. Uyu mugani ukoreshwa iyo berekana ko abantu mubana aribo bamenya ibyawe kurusha abandi muziranye ariko mudahorana.
AGAHINDA K’INKONO KAMENYWA N’UWAYIHARUYE
Agahinda kawe n'ibyishimo byawe bimenywa gusa n'abo muhorana. Uyu mugani ukoreshwa iyo berekana ko abantu mubana aribo bamenya ibyawe kurusha abandi muziranye ariko mudahorana.
AGAHINDA NTIGASHIRA GASHIRA NYIRAKO YAPFUYE
Umutima wababaye igihe kirekire ntushobora gukira ibikomere mu buryo bwuzuye. Umuntu arinda apfa akibuka ikintu cyose cyamubabaje.
AGAHINDA NTIKAJYA AHABONA
Uyu mugani ushatse gusobanura ko nta buryo bushoboka umuntu yasobanura agahinda ke mu buryo bwuzuye imbere y'undi cyangwa abandi bantu benshi. Nyirako niwe wenyine umenya ingano yako n'ububare yagize.
AGAHINDA NTIKICA KAGIRA MUBI
Uyu mugani uvuze ko umutima wagize agahinda nta cyiza watanga cyangwa wakora. Agahinda gatera umunabi, umushiha n'izindi ngeso mbi umuntu atifuza kubona ku wundi.
AGAHINDA NI UKUBURA UWO UKUNDA
Uyu mugenurano wo usobanura ko ntakibabaza nko kubura umuntu cyangwa ikintu wakundaga kuko ubusanzwe umuntu wese aterwa ibyishimo no kubona hafi uwo akunda cyangwa ikintu yishimira.
AGAHINDA SI UGUHORA URIRA
Uyu mugani urasobanura neza ko urize wese ataba abitewe n'agahinda, kandi ko hari abafite agahinda batarira kuko baba babona ntacyo byabafasha mu gahinda kabo.
AGAHINI GAHIMA INDYARYA KABA MU RUTARE RWA KIREBE
Uyu mugani ushatse gusobanura ko umuntu uzakunaniza adaturuka kure kandi ko aba ari mu bo muhorana. Ni umuntu ukuzi nyamara mu buryo udakeka ko yaba akuzi kuko akwiyereka nk'umuntu utakwitayeho kandi utanakuzi.
AGAHUGU IMANA YAGUSASIYE NTUKARENGA
Uyu mugani usobanuye ko icyo Imana yagennye ko kikubaho kigomba kukubaho. Ntacyo wahindura ku igeno Imana yakugeneye.
AGAHUGU K’ABAGORE NTIKABURA AMAZIMWE
Uyu mugani wumvikanisha ko abagore bakunda kugira amagambo anenga abandi, abanegura cyane cyane iyo bari kumwe n'abandi bagore cyangwa abakobwa. Uyu mugani kandi wakoreshwa kuri buri bantu bafata umwanya wabo bakavuga ku bandi ibitari byiza.
AGAHUGU KARIMO INDUSHYI, ABAPFU NTIBABURA AMAZU
Uyu mugani usobanuye ko umuntu uri mu kaga cyangwa mu bukene abeshywa cyane yizezwa kubona ibyo kurya cyangwa ibyatuma ahindura ubuzima bwe, bukaba bwiza.
AGAHURU GAKOMEYE KIYIMA UMUPFU
Uyu mugani mugufi usobanuye ko imyitwarire n'ibitekerezo by'umuntu bishobora kugira ingaruka mbi ku maronko ye cyangwa ikindi kintu yifuzaga cyiza. Imyitwarire idahwitse ishobora gutuma witesha amahirwe.
Ntacyo wahindura ku igeno ryawe. Ahari ibyago byawe wisanga ariho ugiye ugana.
Igeno ni igeno, ikiri bukubeho ntacyo wakora ngo ntikikubeho. Aho azagwa niho ugwa ntakabuza, icyo wakora cyose.
Umuntu ashobora kwihisha, akanajijisha abandi ntibamenye neza uwo ari we. Ariko impinduka n'ibibazo ni byo bigaragaza neza uwo yari we kuko ibyo kwihisha no kwihishira bitamushobokera.
Uyu mugani ushatse kugaragaza ko umuntu ukunda ariwe shingiro ryuzuye ry'ibyishimo byawe. Iyo rero umubuze ntutana n'akababaro ndetse n'agahinda kubera agaciro n'umwanya aba yari afite mu buzima bwawe.
Uyu mugenurano usobanura ko undi muntu adashobora kwiyumvisha ikintu nk'uwo cyabayeho. Akenshi abantu bafata ububabare nk'ubworoheje kuko atari bo bari kubabara.
AGAKAMBYE UGATEGA URWANDA (UGATEGA IMINSI)
Iminsi iratinda igasobanura ibyo abantu batabashaga gusobanura no gusobanukirwa. Iminsi n'ibihe bifasha abantu gusobanukirwa mu buryo bwuzuye ibyo batari bazi neza. Ni aha umunyarwanda avuga ko ibyo abona bikomeye bishobora kutazahora bikomeye nyuma y'igihe runaka.
AGAKARA GASIGA IMBWA NTIGASIGA AKAKO
Uyu mugani mugufi ushatse kuvuga ko ntawushobora kwirengagiza umuntu bafitanye isano. N'iyo bibayeho ntihabura umwihariko w'inyoroshyo watewe n'isano, ubucuti, ubuturanyi cyangwa izindi nzira zituma abantu bamenyana.
AGAKECURU GAKIZE NTIKABURA ABUZUKURU
Uyu mugani mugufi ushatse kuvuga ko nta utunze cyangwa ufite icyo abandi badafite ubura abamushagara cyangwa abamuba bugufi bagamije kugira icyo bamukuraho cyo kubabeshaho.
AGAKECURU GATANZE AKANDI GUSHOKA KAGIRA NGO DORE UBWO
BUTAMA
Iyo umuntu aguwe neza ntamenya ko abandi bashobora kuba bamerewe nabi. Aha niho haturuka no gusuzugura cyane uwo ubona ataragera kubyo wowe wamaze kugeraho. Uyu mugenurano urabwira abantu ko iyo umuntu akurushije amahirwe ntakabuza akwiyemeraho.
Uyu mugani usobanuye ko iteka ufite icyo atanga asanganirwa n'abantu batandukanye. Ari abo azi cyangwa atazi. Abo yakekaga ko bamugenderera ndetse n'abo atakekaga.
No comments
Andika hano igitekerezo cyawe!