Header Ads

  • Izigezweho

    Imigani y'imigenurano - 03

    • AHO GA BIRENGE NI WOWE UBWIRWA
    • AHO GATINDI YABAYE UMUKOBWA ATANGA NYINA KUMERA INSKYA
    • AHO GUHA UW’UKUNDA WAHA UGUKUNDA
    • AHO GUHAMAGARA UKWIHORERA WAHAMAGARA USINZIRIYE
    • AHO GUHANA UMUPFU WAYOBYA UMUVU
    • AHO GUHANDWA N’AKAYUZI K’I RWANDA WAHANDWA N’AGAHWA KAHO
    • AHO GUKEMURA INKA WAKEMURA NYIRAZO
    • AHO GUPFUSHA UMURIMYI WAPFUSHA UMURIMA
    • AHO GUTERA URUBWA UZATERE URUTOKI
    • AHO GUTURANA N’UMWANZI WATURANA N’ITONGO
    • AHO KUBAZA UBWOKO UJYE UBAZA INSHYURO
    • AHO IBYAGO BYAJE IBIHAHA BICA UMUHORO
    • AHO IMBWA IKUBITIWE IRAHAGARUKA (NTIHAVA)
    • AHO IMBWA IRIRIYE NTIHAVA (NTIHATARABUKA)
    • AHO IMFIZI IRINDIRIJE NIHO YIMIRIZA
    • AHO IMFUBYI ZIRI ABAPFU NTIBABURA AMAZU
    • AHO IMFURA ZISEZERANIYE IHATANZE INDI IRAHABORERA
    • AHO IMONDO IBYUTSE HARYAMA UMUKARA
    • AHO INGENZI ZITARI INGEGERA ZIRUGURURA
    • AHO INGWE ITARI IMONDO ISHORA INYANA (YAHURA INYANA)
    • AHO INKOKO YASHESHE KERA IHATA IRYOYA (IBABA)
    • AHO INKONGORO ZITARI IBISHWI BIRATANAGA
    • AHO INTOZO IKUBITIWE AKABWANA KOTANA AMAKENGA
    • AHO INTUMBI IRI NIHO INKONGORO ZITERANIRA
    • AHO INYO YABAYE NTIHAVA
    • AHO INYUNDO ISUBIYE KABIRI HABA HARI UBUCE
    • AHO KUBARIRWA WAKWIBONERA (WAKWIREBERA)
    • AHO KUBESHYA I BWAMI WATONA YO
    • AHO KUBESHYA WATONA NABI
    • AHO KUBONA INTORE Y’IJISHO WABONA IY’IMANA
    • AHO KURYAMIRA IJAMBO WARYAMIRA INKOTA
    • AHO KUNYEREKA INKONGORO WANYEREKA UMUNYWI
    • AHO KURERA IMFUBYI Y’UMUNTU WARERA IY’INKA
    • AHO KURUMWA N’URUYUKI WARUMWA N’URUYUZI
    • AHO KWICARIRA UMUTOGOTO W’INKONO WAKWICARIRA IJAMBO RYA NYIRAYO
    • AHO UBONA UMWOTSI, BURYA HABA HARI UMURIRO
    • AHO UBUHORO BWARAYE HABA IHENE YA MUGASA
    • AHO UBWANWA BWAJE UBWANA BURAHAVA
    • AHO UBWENGE BUKE BURI INKUMI IHERERA UMUSHYITSI
    • AHO UDASIZE UMWANA UHASIGA UMUGANI
    • AHO UJISHIJE IGISABO NTUHATERA IBUYE
    • AHO UKURUYE URUSUKA UHAKURURA URWIBO
    • AHO UKUYE INGOMA IRENGA UHARAMVURA INDI
    • AHO UMUBEMBE ARI NTAWE UPFUNYA INTOKI CYANGWA NTAWE UHINA INTOKI
    • AHO UMUBYEYI AGUYE BAHATORAGURA INGOBYI
    • AHO UMUGABO AGUYE UNDI ATERERAHO UTWATSI
    • AHO UMUKECURU ATOYE URUHINDU AHITA URUGANDA
    • AHO UMUKIRO URI, IBIHAHA BICA UMUHORO
    • AHO UMUKOBWA YISHIMA NI HO UMUHUNGU AMUKOMA
    • AHO UMUPFU YANZUYE NTAHAMENYA
    • AHO UMURENGWE URI BARANOMBA
    • AHO UMUTINDI YANITSE NTIRIVA
    • AHO UMWAGA UTARI URUHU RW’URUKWAVU RWISASIRA BABIRI (RWIYOROSA BABIRI)
    • AHO UNIGA URAHASANGA UMUHOGO
    • AHO URAMVUYE INGOMA IKARENGA UHARAMVURA INDI
    • AHO USANZE UBWOBA UHATERA KABIRI
    • AHO USHISHIYE NI HO UTETERA
    • AHO USHYINGUYE AMAGARA (URUGENI) NTUHASHYIRA UBUGI BW’ICUMU
    • AHO UTIZEYE UMUGENI NTUHANGA UMUGAYO
    • AHO UTUYE INKONDO, NTUHARIRA UMWANA
    • AHO UZASANGA ITONGO HAZABA HARATUYE UMUGABO
    • AHO WAMBARIYE INKINDI NTUHAMBARIRA IBICOCERO (UBUCOCERO)
    • AHO WENDA NTIHABA INZIRA
    • AKABABAJE UMUTIMA KAZINDURA AMAGURU
    • AKABABAJE UMWANA KAMENYWA NA NYINA
    • AKABABARO K’INKOKO KAMENYWA N’INKIKE ITOYEMO
    • AKABAMBWE NA NYIRAKO GASHIRA UBWEMA
    • AKABANDO K’IMINSI GACIBWA KARE KAKABIKWA KURE
    • AKABAYE ICWENDE NTIKOGA
    • AKABAYE IMBWA KU MURIZO NTIKATUMA IHIGA
    • AKABAYE INKANDA AMAHEREZO KABA IHURURU
    • AKABI GASEKWA NK’AKEZA, AKABI NTIGASIGA AKANDI
    • AKABI NI UKUTARORA UKO UMUNTU AMEZE IMBERE
    • AKABIGIRA KABIZI KARYA IMBOGA KARITSE
    • AKABIRI KABI KARAGUSARIKA
    • AKABIMBA KARUTA AGATURO
    • AKABINDI GAHIMBA AKANDI KATARAZA
    • AKABINDI K’ISHAVU NI IJOSI
    • AKABIRA GAKOMEYE,(KABISHYE) KIYIMA UMUPFU
    • AKABIRA KAGIYE SO KARAKAJYA NA SO WANYU
    • AKABOKO KASEGUYE INTWARI KIFUZA IMINYAGO
    • AKABONYE UMWE GAPFA UBUSA
    • AKABURIYE MU ISIZA NTIKABONEKERA MU ISAKARA
    • AKABUNO KAGUKUNZE KAKWONGEZA UMWAMBARO
    • AKABUNO NTIGASA N’AKAKABYARA GASA N’AKO BARARANA
    • AKABUZE UBUGUZI GASUBIRA NYIRAKO
    • AKABUZE UBURYO GAKWIKIRWA BUGUFI
    • AKABUZA UMUKOBWA INZU ARAKAGENDANA
    • AKADAHERA NI URWIMO N’URUGARYI
    • AKADAHISHWA NI INDA N’UMURIRO
    • AKADAKORA UMWE NTIKICA UBUKWE
    • AKADATETSWE KAROTSWA
    • AKAGABO GAHIMBA AKANDI KATARAZA
    • AKAGABO GAHUMURA KATABABUYE
    • AKAGARAGAYE NIKO KABONA UBUGUZI
    • AKAGEGA K’AMAGAMBO NI AMATWI
    • AKAGENIGENI KARYA (KANYWA) UWAKAGENEWE



    No comments

    Andika hano igitekerezo cyawe!

    Post Top Ad

    Post Bottom Ad