Header Ads

  • Izigezweho

    Imigani y'imigenurano - 04

    • AKAGEZI K’ISURI KARASIBA
    • AKAGURU KAREKARE GATA NYIRAKO MU MAHWA
    • AKAGURUMIYE KARIZIMYA
    • AKAGURUMIYE UGATEGA IGIHUGU
    • AKAGUSESEYE AMATA NTUGASUKA MO AYANDI
    • AKAGUTEZE IMANGA UGATEGA IMINSI
    • AKAJE KAYITAYE I BUGESERA
    • AKAJE KAGIRWA N’AKAKAZANYE, GAHIMWA N’AKAKAZANYE
    • AKAJE KAREMERWA
    • AKAJE MU BURO BARASHYANA
    • AKAJE UGATEGA AMASO KAGAKORA IKIKAZANYE
    • AKARI BUGWE KITANDUKANYA N’ICYARI KIDASHYIGIKIYE
    • AKARI HAGATI YA GACU NA RWABICUMA KAZWI NA BAKE
    • AKARI HEJURU UKABAZA INKUBA
    • AKARI IKUZIMU UKABAZA IFUKU
    • AKARIMI KAKUREGA SIKO KAKUREGURA
    • AKARIMI KAREKARE NTIKABUZA IKIBAYE
    • AKARIMI KAVUGA UNDI NTIKABURA
    • AKARI INYUMA Y’INTOKI KARAGUMA
    • AKARI KURE KARYA NYIR’AMAGURU (KARIBWA NA NYIR’AMAGURU)
    • AKARI KURE KARUSHYA IHAMAGARA
    • AKARI MU RYINYO URURIMI NTIRUGUMA HAMWE
    • AKARI MU NDA Y’INGOMA KAMENYWA N’UMWIRU NA NYIRAYO
    • AKARI MU NDA Y’UMUGABO KAZIMBURWA N’AKARI MU NDA Y’AKABINDI
    • AKARI MU NDA Y’UMUTUTSI KAMENYWA N’IMANA NA NYIRAKO
    • AKARI MU RUGO KARUGWA IMBERE
    • AKARIMUTUMYE NI AGACUMA KA VUKA
    • AKARYA AMAGI NTIKABWEJURA
    • AKARYA UMUHINI KABA GASOTERA ISUKA  REBA IMBEBA IRYA UMUHINI
    • AKARYANA MU NKANDA KARYANA NO MW’IHURURU
    • AKARYI K’IMYENDA (KA CYANE) KISHYURA IMINIGO
    • AKARYOSHYE GASENYERA IMBWA
    • AKARYOSHYE KATAYE IMBEBA MUNSI Y’IBUYE   REBA IMBEBA YAKURIKIRANYE
    • AKARYOSHYE NTIGAHORA MW’ITAMA
    • AKARYOSHYE NTIKABITSWA ITAMA
    • AKAMARA-NTIMBA KAVA MU MUNTU
    • AKAMASA KAZACA, KAZICA INKA KAZIVUKAMO
    • AKAMAZE UMUGABO ISESEME KARAMUBYIBUSHYA
    • AKAMBONWA K’I RWANDA NI KO CYAGO
    • AKAMENYERO KARICA (KICA INKWARE)
    • AKAMENYERO KAYITAYE MU MUTEGO
    • AKAMERO KABI KARUTA AKAMARO GAKE
    • AKAMI K’UMUNTU NI UMUTIMA WE
    • AKAMUGA GASEKA AKAJYO
    • AKAMUGA KAMENYWA NA NYIRAKO
    • AKAMUGA KARUTA AGATURO
    • AKANA K’I BWAMI AHO KUGAHISHA WAGAHA IGIHANGO
    • AKANA K’IMVURA KAKURINDIRIZA NYINA
    • AKANA K’UMWORO KIRABURA KATAROGA
    • AKANANIYE INKONA INKONGORO NTIKORAHO
    • AKANANIYE INTOZO UMUGUNZU NTUKORAHO
    • AKANANIYE UMUGABO IMBUTO Y’UBURO IRAMUNGWA
    • AKANANIYE UMUGABO UMUTIMA NTUBANGA INGATA
    • AKANANIYE UMUTIMA NTIWIRIRWA UBANGA INGATA
    • AKANGUHE KAJYANA IMBWA MU BAHINZI
    • AKANGUYE INKONO NI KO KAYIVUMA IMBYIRO (NIKO KAYIMENA)
    • AKANJYANA I BWAMI NI UMUHORO WANJYE
    • AKANWA KABURA UMUTEMERI GAPFUBIRA NYIRAKO
    • AKANWA KARYA NTIWUMVE, KAVUZA INDURU NTIWUMVE
    • AKANWA KANZE AMATA BARAYAGAHA KAKARUKA AMAZI
    • AKANWA KICAYE UBUSA KICA NYIRAKO
    • AKANYABUGABO NTIKABURA
    • AKANYAMUHENJA KAGUYE MU BIHAZA KATI: NDATETSE SINIBYE
    • AKANYONI KARITSE KU NZIRA KARURIRWA N’UMUGENZI
    • AKANYONI KARITSE KU NZIRA KATI: NZAPFA NZAKIRA SIMBIZI
    • AKANYONI KATAGURUTSE NTIKAMENYA IYO BWEZE
    • AKANYONI MWANYAZE NTUKARYA AGAHANGA
    • AKARANGIYE NTIKAYAGA
    • AKAREMEREYE GACA INYUNDO
    • AKARENZE IMPINGA, UMUNWA,IREMBO,URURIMI KARUSHYA IHAMAGARA
    • AKARO NTIKAVUGA MU BURORO
    • AKARUSHA UMUSEGA KWOTA KARASHYA
    • AKARUSHYA UMUKOBWA BARAGENDANA
    • AKARI AMAGARA KARAHAHWA
    • AKATARI MU WANJYE SINGAHISHA
    • AKATARI MU WAWE GATERA IPFA
    • AKATAVUGA NTIGAHENDA AKATAVUGA
    • AKATAYATONDEWE NTIKAYAMENYA
    • AKATAZI KUBYINA KAVUMBA NYAKATSI, NTIKAVUMBA MU BUKWE
    • AKAZI KURYA IMBOGA UBUSA, KARITSE UMUTSIMA
    • AKATIYAMBITSE NTIKAMBIKA MUSHIKI WAKO
    • AKAVA-MASHYIGA KARINDA NYIR’INKA
    • AKAYIGUYEMO KARUTA AKAYIVUYEMO
    • AKAZAPFA KABUNGIRA AKAZAKICA
    • AKAZARUSENYA GAHORA INYUMA Y’INZU
    • AKAZASENYERA IBISIGA KAVA IWABO WA SAKABAKA
    • AKAZI K’UMUSEBEYA KABA KARI NO KU MWUNGO
    • AKAZIYE UMUGABO NTATA INGATA
    • AKAZU GATO KAJYA UBWATSI
    • AKEBO KAJYA IWA MUGARURA
    • AKEZA KARASHAKWA, AKABI KAKIZANA
    • AKICARO KEZA KIKURAMO N’UZI UBWENGE
    • AKO IMBWA YAHEBYE IBONA BASYA UMUNYU IGASOHOKA
    • AKO IMBWA YANZE UMANIKA AHO IREBA 


    No comments

    Andika hano igitekerezo cyawe!

    Post Top Ad

    Post Bottom Ad