Header Ads

  • Izigezweho

    Imigani y'imigenurano - 05

    • AK’IMUHANA KAZA IMVURA IHISE
    • AKO IMINSI ITERUYE NTIKAREMERA
    • AKISHE UMUKONDO NTIGASIGA AMARA
    • AKISWE UMUGAMBANYI NTIKABA KAKIBIKJWE AMABANGA
    • AKISWE UMWANA NTIGACANWA
    • AKIZIRITSE KU MUHORO GASHIRWA KAWUCIYE
    • AKO BAGAYA NIKO KAGABO
    • AKO UMUKOBWA ASHAKA KARAMUGARIKA
    • AKO UTAZAHA INSHUTI NTUKAYIRAGA
    • AKO UTAZI MURICARANA
    • AKUGAYA IKIJYA EPFO UKAGAYA IKIJYA RUGURU

    • AKUMIRO NI INDA, AMAVUNJA ARAHANDURWA
    • AKUZUYE UMUTIMA GASESEKARA KU MUNWA- KU RURIMI
    • ARIMO GISHEGESHA (GISHIGISHA) NTAVURA
    • ARIRUKA AMASIGA MANA
    • AMABABI Y’URUGO NI AMAGAMBO YARWO
    • AMABERE YONSA ABANA BA RUBANDA AVA KU IJURU
    • AMABOKO AKORERA INDA, YAPFA AKAYIPFUMBATA
    • AMABOKO ARYA IBIJUMBA N’ARAMUTSA IMFURA BIRANGANA
    • AMABOKO ATARESHYA NTARAMUKANYA
    • AMABOKO MAKE AKUBITISHA NYIRAYO
    • AMABOKO MAKE ATERA IMICO MYIZA
    • AMABOKO MATINDI ATEMA IBIZARARA
    • AMABOKO YANGA (GUKORERA) INDA YAPFA AKAYIPFUMBATA
    • AMABURAKINDI AKINGIRA INKOTA AKABOKO
    • AMABYI AZICA UMWANA NTAMUVA MU KIBUNO
    • AMACUMU Y’IMPENGERI NTIYOTSA AGATARA
    • AMACUMU Y’INDA NTASHIRA IGORORA
    • AMACUNDA NTABUGANIZWA
    • AMACUNDA Y’INKA EBYIRI ARAZIRWA
    • AMAFUTI Y’UMUGABO NI BWO BURYO BWE
    • AMAGAMBO ABWIRWA BENSHI AKUMVWA NA BENE YO
    • AMAGAMBO AGEZE IWA NDABAGA
    • AMAGAMBO AHARIWE NANKANA-WANKANA
    • AMAGAMBO ARATINYWA ARIKO NTIYICA NK’ICUMU
    • AMAGAMBO ASHIZE IVUGWA NTIYICISHA ABAGABO IZUBA
    • AMAGAMBO ATAGIRA UMUKURU ARUMBA ARI INDARO
    • AMAGAMBO ATAVUNAGUWE NTAKWIRWA MU RUHAGO
    • AMAGAMBO MENSHI AZIBA AMATWI
    • AMAGAMBO NTASHIRA ARAREKWA
    • AMAGAMBO Y’INKA AVUGWA ZITARINIKIZA
    • AMAGAMBO (AMAGANYA) Y’INKOKO AMENYWA N’INKIKE YATOYEMO
    • AMANGATI ARUTA ISARI
    • AMAGARA ARYANA AKARA
    • AMAGARA ARARYOHA
    • AMAGARA ARASAZA INDA IGATARAGIZA
    • AMAGARA IYO YATEWE HEJURU, UMWE ASAMA AYE UNDI AYE
    • AMAGARA MAKE ASENYESHA KU RUSIKA
    • AMAGARA NI NK’AMAZI ARASESEKA NTAYORWA
    • AMAGARA NTACURWAMO UBUHOZOZO
    • AMAGANA NTAGURANWA AMAGANA
    • AMAGARA NTAMERA ARAMIRWA
    • AMAGARA YERA RIMWE NTIYERA KABIRI
    • AMAGARA Y’URUZINGO NI UMUNYOTWE
    • AMAGE IYO AJE ARISHA UMUGABO IGIKOBA
    • AMAGI IYO AVUYEMO NYINA ARABORA
    • AMAGORWA Y’UMUGABO NI UGUSIGARIZA UMWANA UDAHAZE
    • AMAGORWA Y’UMUGABO AZA BUGARIYE
    • AMAGURA-NKA NI YO AZITUBYA
    • AMAGURU ABA MU NDA
    • AMAGURU AHATA INZIRA IBIRENGE
    • AMAGURU NTIYISHYUZWA
    • AMAGURU Y’IMVURA NI UMUYAGA
    • AMAHANE ARUMVWA NTARORWA
    • AMAHANGA ASANA INKONO
    • AMAHEREZO Y’INZIRA NI MU NZU
    • AMAHIRWE NTAGIRIRA NGO MWASHATSE KIMWE
    • AMAHUNDO ABIRI ARUTA AMAHINGUKO MAKE
    • AMAKUBA Y’ABAGABO AZA BARORA
    • AMAKUBA Y’UMUGABO NI UGUSIGIRA UMWANA UDAHAZE
    • AMAKUBA Y’INNYO AZA IJORO RIRUSHYE (BUGARIYE)
    • AMAKUNGU ATERURA INDARO
    • AMARIBORI Y’URWAGWA NI URUMEZA (UMWERA-UBUHERI)
    • AMARINDIRO Y’UMUDAHO NI UGUHORA
    • AMARINGANIRE ARARIZWA
    • AMARIRA Y’INKA ASHOKA AJYA MU KANWA
    • AMANYWA-NZOGA SI YO MANYWA Y’ABAGABO
    • AMAPFA ARASHIRA IGIHEMU NTIGISHIRA
    • AMAPFA N’IPFA NTAHO BIHURIYE
    • AMARENGA Y’URUPFU NI UKURWARA
    • AMARESHYA-MUGENI SI YO AMUTUNGA
    • AMARONKO ARAZIRWA
    • AMASAKA ARATUNDWA UBWOKO NTIBUTUNDWA
    • AMASANGIRA-BERE SI YO MASANGIRA MUGISHA
    • AMASHAKA-RUGO ARAGORA UMUGORE NTIYATUTSE UMUGABO
    • AMASHYI MAKE YIMISHA UMWANA IMPENGERI
    • AMASHYO ARUTWA N’IMPENGERI KU MASHYI
    • AMASHYO MBOGA ZIZANYE
    • AMASHYO MUSHUMBA URAGIYE IMPONGO, MBABARIYE UZAZIRAGIRA EJO
    • AMASHONGORE BIGUMA BIGEZE KU MUNWA
    • AMASO ABERA UMUTWE KUREBA (KURORA)
    • AMASO YA BABIRI AREBA UKUBIRI
    • AMASO YABURIYE-YAPFUBIYE NYIRAYO AMWEREKA INGWE
    • AMASO YEREKWA BIKE IBINDI AKIRORERA
    • AMASO Y’IMBWA NTABUZA UMUGABO KURYA IBYE
    • AMASUNZU SI AMASAKA
    • AMATA ANANIYE IMFUBYI ABA ATARIYO
    • AMATA ASABWA AHO ARI
    • AMATA AZAKENYA UMUGABO AYABONERA KU NAMA



    No comments

    Andika hano igitekerezo cyawe!

    Post Top Ad

    Post Bottom Ad