GENIUS EMPIRE
Iyo uri kuri murandasi ushakisha ubona byinshi byiganjemo amakuru mu kinyarwanda ariko ntibyoroshye kubona ibijyanye n'umuco wacu, gakondo nyarwanda, byanditse kandi bisesenguye mu kinyarwanda. Akenshi n'ibyo ubonye usanga byarakozwe kandi bikandikwa n'abandi batari abanyarwanda. Aha usanga bigoretse cyangwa byanditse nabi kubwo kutabimenya.
GENIUS EMPIRE Ltd ni companyi nyarwanda yatangiye mu mwaka wa 2018 igamije gukemura ikibazo cy'ibura ry'amakuru mpamo ku muco nyarwanda n'uko wagiye utera imbere kugeza ubu, ikoresheje ikoranabuhanga mu itumanaho rigezweho.
Ntibyoroshye kubona byose ku mateka y'umuco nyarwanda n'ibiwuranga ariko kuko uru rubuga rukurikiranwa n'imbaga y'abarimu, abarezi n'abanyeshuri bakunda kwihugura ku muco nyarwanda kandi rugatanga uburyo bwiza bwo gusangira ibitekerezo n'inyunganizi, ntakabuza intego nyamukuru yarwo yo kwimakaza umuco nyarwanda mu bato izagerwaho.
Urubyiruko nyarwanda ntirukeneye gusa kubwirwa amateka n'ubutwari bw'abanyarwanda ba kera ahubwo runakeneye gufashwa kumenya uko rwakwitwara mu isi y'iki gihe ishingiye ku iterambere ryihuse mu ikoranabuhanga. Ni ku bw'iyo mpamvu GENIUS EMPIRE Ltd ibinyujije ku mbuga zayo zose itazahwema gufasha urubyiruko kubona amahirwe rufite muri iki gihe ashingiye ku ikoranabuhanga n'umuco nyarwanda.
INTEGO ZACU
- Kwimakaza ireme ry'ururimi rw'ikinyarwanda mu mvugo no mu nyandiko
- Gusobanurira abanyarwanda umumaro wo gukunda umuco wabo n'ibyabo
- Gukundisha abanyarwanda gusoma no kwandika inkuru
- Kwigisha urubyiruko nyarwanda n'abandi amateka n'umuco nyarwanda
- Guhugura abanyarwanda ku muco n'ikoranabuhanga ry'ibanze
Post a Comment